Ihindagurika ry’ikirere: Icyago gikomeye ku buhinzi n’imibereho y’Abanyarwanda
Ihindagurika ry’ikirere mu Rwanda rikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage n’ubuhinzi, aho birimo gukurura ibibazo bikomeye ku mutekano w’ibiribwa no mu bukungu muri rusanjye. Izamuka ry’ubushyuhe, imvura isigaye igwa itunguranye n’amapfa amara igihe mu turere tumwe na tumwe, bibangamira ibikorwa by’ubuhinzi, bikagabanya umusaruro w’ubuhinzi bikanatuma ubutaka burushaho kugunduka. Abahinzi ni bo bagize igice kinini
