Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere bahawe telefone zizabafasha kunoza imikorere
Ku bufatanye n’Ikigo cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (FCDO), Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), cyashyikirije telefone zikoranye ikoranabuhanga rigezweho (Smart Phones), icyiciro cya mbere cy’Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere (Para Social Workers – PSWs). Izi telefone zizajya zifashishwa mu kunoza imikorere yabo ya buri munsi, cyane cyane mu gukurikirana, gutanga raporo no