Abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu bibasirwa na kanseri y’uruhu
Abantu bafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko akenshi izuba rikunze kubagiraho ingaruka zikomeye, rimwe na rimwe bigatuma bagira ibisebe ku ruhu bidakira, bikaba byatuma kanseri y’uruhu ibabasha. Valentine ni umubyeyi ufite ubumuga bw’uruhu, avuga ko imirasire y’izuba ari kimwe mu bishobora kugira uruhare mu kuba barwara kenseri y’uruhu. Ati “Akenshi tugira ibisebe ku ruhu bidakira kubera
