Gicumbi/ Bwisige: Bishimira ko kawa bateye ku misozi inabafatira ubutaka
Abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi bari bibasiwe n’imvura, yatumaga batabona umusaruro uhagije kubera imisozi ihanamye, bavuga ko aho batangiriye guhinga kawa byabafashije mu kurinda ibibazo by’isuri binyuze mu gufata ubutaka no kubusubiranya. Aba bahinzi bavuga ko nyuma y’uko umushinga wa ‘Green Gicumbi’ ubafashije kubaha ingemwe y’igihingwa gihangana n’imihindagurikire