Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Lomé muri Togo aho yitabiriye umuhango wo gutangiza ku nshuro ya mbere Ihuriro n’Imurikagurisha Nyafurika by’Ubwikorezi bwo mu Kirere.
Ni mu nama yatangiye tariki 15 ikazageza ku ya 19 Kamena 2026, ikaba ihuje abanyapolitiki, inzego zigenzura ubwikorezi bwo mu kirere, ibigo by’indege, abayobozi b’ibibuga by’indege, abashoramari, amashuri yigisha iby’indege n’abandi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ejo hazaza h’ubukungu bwa Afurika, hazaterwa n’ubushobozi bwayo bwo gukuraho inzitizi zikibangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Perezida Kagame yasabye za Guverinoma zo muri Afurika, gukomeza gushyigikira inzego z’umugabane zishinzwe guteza imbere ukwishyira hamwe, no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya politiki zorohereza urujya n’uruza rw’abaturage.
Yagize ati “Guhuza Afurika binyuze mu ndege ni ikibazo cy’ubushobozi bwacu bwo gukora turi hamwe, no kugera ku musaruro ugaragara. Hashize imyaka myinshi tuvuga ukwishyira hamwe, ubucuruzi n’urujya n’uruza rwisanzuye. Tuzi icyo tugomba gukora. Icyo dusabwa ubu ni ugushyira mu bikorwa ibyo twemeranyije.”

Perezida Kagame yanagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika.
Yibukije ko u Rwanda cyakuyeho Viza ku baturage b’ibihugu bya Afurika, hagamijwe guteza imbere ubuhahirane.
Yavuze ko iyo politiki yatumye ibikorwa by’ubukungu byiyongera, umubare w’abakerarugendo ukazamuka ndetse n’ingendo zo mu kirere zikiyongera.
Yagize ati “Nta karere na kamwe ku Isi kigeze kagera ku bushobozi bwako bwose, kakiri mu kwigunga no kudahuza ibikorwa N’abandi. Guhuza ibihugu binyuze mu ndege bifungura amahirwe menshi cyane”.
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yashimiye Perezida Kagame ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, ku ruhare rwabo mu guteza imbere ukwishyira hamwe kwa Afurika ruyiha agaciro gakomeye.
Yashimangiye ko ubwikorezi bwo mu kirere bufite uruhare rukomeye mu guhindura ubukungu bwa Afurika.
Yagize ati “Ikirere cya Afurika ntikigomba kureberwa gusa nk’inzira y’urujya n’uruza. Ni igikoresho gikomeye cyimakaza ingendo, ubucuruzi, irushanwa ryiza n’ubusugire bw’umugabane wacu.”
Gahunda y’Isoko Rusange ry’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika yashyizweho muri gahunda ya Afurika y’2063 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ikaba igamije kubaka urwego rw’ikirere ruhuriweho, rworohereza ingendo kandi rushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Iri huriro ririmo kuba ku bufatanye n’Isoko Rusange ry’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika (SAATM), ndetse na Gahunda ya Afurika ya 2063 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Perezida Kagame yageze muri Togo ku wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, aho yakiriwe na Faure Essozimna Gnassingbé.

