Umujyi wa Kigali wananiwe gusobanura iby’imodoka ikora isuku waguze itujuje ibisabwa
Umujyi wa Kigali wananiwe gusobanurira Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), uburyo wakiriye imodoka ikora isuku watumije yagomga kuba yujuje ibisabwa 25, ariko rwiyemezamirimo akawuha iyujuje ibisabwa 9 byonyine. Icyakora Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali, Stella Kabahire, we yemereye PAC ko iyo modoka koko yaje itujuje ibisabwa
