Kigali yabonye ubuhumbikiro bwa kijyambere buzayifasha kongera ubuso buteyeho ibiti
Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, umushinga wa Tubura (One Acre Fund), ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (Rwanda Forestry Authority – RFA) n’Umujyi wa Kigali, hafunguwe ku mugaragaro ubuhumbikiro bw’ibiti bwa kijyambere. Ubuhumbikiro bugezweho bw’ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa n’iby’amashyamba, bwafunguwe mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka
