U Rwanda ruzashimira abanya-Tanzania bitwaye neza muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame, bamwe mu Banya-Tanzaniya bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umukuru w’Igihugu yabivugiye muri Tanzania ku Cyumweru tariki 3 Gicurasi 2026, aho yari mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo Kwibuka
