Abatalibani bahagaritse ikoreshwa ry’ibitabo byanditswe n’abagore muri kaminuza za Afghanistan
Leta y’Abatalibani yahagaritse ikoreshwa ry’ibitabo byose byanditswe n’abagore muri kaminuza zo muri Afuganisitani, bikaba ari igice cy’itegeko rishya ribuza kwigisha ibyerekeye uburenganzira bwa muntu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibitabo 140 byanditswe n’abagore byamaze kubarurwa, muri 680 byagaragajwe ko ‘biteye impungenge’ kubera kudahuza n’amategeko akarishye ya Shariya na politiki z’Abatalibani. Kaminuza zanasabwe kudakomeza kwigisha amasomo 18,
