Urwego rw’Uburezi mu ziganjemo ruswa ishingiye ku gitsina-Ubushakashatsi
Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda -TI Rwanda), watangaje ko urwego rw’Uburezi rwiganjemo ruswa ishingiye ku gitsina, cyane cyane mu mashuri makuru na za Kaminuza. Ni ibyavuye mu bushakashatsi TI yakoze mu bihe bitandukanye, yamuritse ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026. Hari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Transparency International Rwanda n’abafatanyabikorwa
