Dore ibyo ukwiriye kwirinda kuganiraho n’abo mukorana
Birazwi ko umwanya munini cyane umuntu awumara ari mu kazi, kandi mu buryo bumwe bwo gutuma uramba muri ako kazi ni ukugirana ubusabane bwiza n’abo mukorana. N’ubwo wenda ikintu kiba kibahuje mwese aba ari akazi gusa, ariko kandi biba ngombwa ko ugira umuntu umwe cyangwa bangahe wazajya ubitsa amwe mu mabanga wumva utabwira buri muntu.