Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya babiri guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bakaba ari ab’ibihugu bya Oman na Nouvelle-Zélande, igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026.
Nasra Bint Salim Bin Mohammed Al-Hashmi ni Ambasaderi wa Oman mu Rwanda, ndetse na Olivia Charlotte Owen wa Nouvelle-Zélande, ni bo bakiriwe n’Umukuru w’Igihugyu, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye, Village Urugwiro.
U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho byongereye imikoranire, ubwo Sosiyete y’indege ya SalamAir yatangiraga ingendo zihuza Muscat na Kigali, igikorwa cyatangijweku mugaragaro ku ya 21 Nyakanga 2026, izi ngendo zikaba kabiri mu cyumweru, bityo zikaba zizoroshya ubuhahirane.

Ambasaderi wa Oman mu Rwanda, Amb. Nasra bint Salim bin Mohammed Al Hashmi, azaba afite icyicaro i Nairobi, mu gihe Ambasaderi wa Nouvelle-Zélande, Olivia Charlotte Owen, azaba afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.
U Rwanda na Nouvelle-Zélande bifitanye ubucuti busanzwe, cyane ko bihurira mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.
