U Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu kurengera ubuzima bw’abantu, amatungo n’ibidukikije, binyuze muri gahunda ya y’ubuzima bukomatanyije (One Health). Iyi gahunda irimo gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukangurira abaturage kwirinda indwara no gusobanukirwa isano ya hafi iri hagati y’ubuzima bw’abantu, amatungo n’ibidukikije, hagamijwe guca burundu indwara y’ibisazi by’imbwa mu Rwanda.
Ubuzima bukomatanyije bushingiye ku gitekerezo cy’uko ubuzima bw’abantu budashobora gutandukanywa n’ubw’amatungo ndetse n’ibidukikije babamo kandi bahuriramo.
Mu Rwanda, ubu buryo buhuza inzego n’abafatanyabikorwa batandukanye bakora mu by’ubuzima bw’abantu, ubuvuzi bw’amatungo, kurengera ibidukikije n’izindi nzego, kugira ngo bafatanyirize hamwe mu gukumira, gutahura no guhangana n’ibyugarije ubuzima.
Gukangurira abaturage iyi gahunda y’ubuzima bukomatanyije, byanajyanishijwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibisazi by’imbwa uba tariki 28 Nzeri buri mwaka, uw’uyu mwakaukaba wabereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, aho abaturage bahawe ubutumwa bwo kwirinda iki cyorezo.
Muri gahunda yo gukomeza kurwanya iyi ndwara, abaturage bazanye imbwa zabo zikingirwa ibisazi by’imbwa ndetse izindi zirakonwa, hagamijwe kugabanya ubwiyongere bwazo, cyane ko hari abazitunze batabasha kuzitaho uko bikwiye bityo zikazerera, zikaba zaruma abantu, hakaba harimo izanduye zikananduza ibisazi by’imbya abo zarumye.

Hari bamwe mu baturage baturiye pariki y’Ibirunga bafite imbwa barindisha ibirayi, ariko kubera ko batabasha kuzigaburira uko bikwiye, bakazirekurira muri iyi pariki ngo zijye guhiga zibone ibyo zirya, ari ho zishobora kuba zakwanduzanya indwara n’inyamaswa, zagaruka mu bantu na bo zikaba zabanduza indwara zirimo n’ibisazi by’imbwa, ari yo mpamvu gahunda y’ubuzima bukomatanyije irimo gushyirwamo imbaraga.
Nshimiyimana Innocent, umuturage wo mu murenge wa Kinigi, avuga ko yumvise akamaro ka gahunda y’ubuzima bukomatanyije.
Ati “Iyi gahunda ni nziza kuko ikangurira abantu kwita ku mbwa zabo ndetse bakanazikingiza, kuko bituma zitazerera ngo zibe zajya muri pariki cyangwa zirume abaturage zibe zabanduza ibisazi by’imbwa. Kuzikingiza nk’uko turimo kubikora uyu munsi ni byiza, kuko n’iyo imbwa irumye umuntu yarakingiwe atandura ibisazi nk’uko babitubwiye. Tugomba rero kwitabira iyi gahunda tukayikangurira n’abandi, kuko kwirinda biruta kwivuza”.
Ubukangurambaga burakomeje
Umuyobozi w’agateganyo w’agashami gashinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Nshimiyimana Ladislas, avuga ko gahunda y’ubuzima bukomatanyije ari ingenzi.
Ati “Ubuzima bukomatanyije ni gahunda tugomba kwitaho kuko irinda ubuzima bw’abantu, ubw’inyamaswa n’ibidukikije. Dufite gahunda yo kurandura ibisazi by’imbwa kugeza muri 2030, by’umwihariko rero turibanda kuri utu turere twegereye pariki y’Ibirunga, kuko imbwa zijya mu ishyamba zikaba zakwanduza cyangwa zikandurirayo indwara, bikaba byagira ingaruka ku bukerarundo bwinjiriza Igihugu amadovize”.
Akomeza akangurira abantu kwirinda kurumwa n’imbwa, kuko iyo imurumye aba afite ibyago byinshi byo kwandura ibisazi by’imbwa, indwara yica iyo umuntu atavuwe byihuse.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald, avuga ko umuturage yagombwe gutunga imbwa ari uko abifitiye ubushobozi.
Ati “Turakangurira abaturage bifuza gutunga imbwa ko babikora babifitiye ubushobozi, babasha kuzigaburira, ntibazitunge bategereje ko ari zo zibashakira ibyo kurya, ndavuga abahigi. Iyo imbwa ishonje nka hano hafi ya pariki, yinjiramo ikajya gushaka icyo irya. Bitera ikibazo rero kuko iyo imbwa ifite indwara runaka ishobora kwanduza inyamaswa, nk’ubuyobozi rero ntitwakwihanganira ko imbwa zibangamira pariki y’Ibirunga”.

Ubuzima bukomatanyije ni gahunda ihuriweho n’ibigo bitandukanye nka RBC, umushinga mpuzamahanga wita ku ngagi (IGCP), Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije (IUCN), Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Ikigo cy’Igihugu cyira ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) n’abandi bafatanyabikorwa.
U Rwanda rukomeje gahunda yo guhashya ibisazi by’imbwa, mu gihe iyi ndwara ihitana abantu ibihumbi 59 buri mwaka ku Isi, ahanini bo mu bihugu bya Afurika na Aziya. Mu barumwa n’imbwa kandi, 40% ni abana bari munsi y’imyaka 15.
Insanganyamatsiko y’uyumwaka igira iti “Kwirinda ibisazi by’imbwa binyuze mu Buzima bukomatanyije”.

Jean Claude Munyantore
