Bahamya ko ubumenyi bakuye muri Kaminuza ya Gitwe buzabafasha ku isoko ry’umurimo
Abanyeshuri barangije muri Kaminuza ya Gitwe ku nshuro ya 12, bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo, kuko biteguye kubukoresha batanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu. Etienne wize Uburezi yagize ati “Nari umwarimu, ariko nyuma numva nkeneye kongera amashuri n’ubumenyi kugira ngo mbone uko nkora umurimo w’uburezi neza. Naje kwiga baza kuhafunga
