Burera: Kwegerezwa ibiribwa by’amatungo byabagabanyirije urugendo
Itsinda rya Twitezimbere rigizwe n’aborozi 30 rikorera mu Karere ka Burera, Umurenge wa Gahunga mu Kagali ka Gisizi nyuma yo kubona ko bagowe no kubona ibiryo bagaburira amatungo bahisemo kubyicururiza , bakavuga ko bibafasha mu bworozi bwabo bitabahenze kandi byanagabanije ingendo aborozi bakoraga bajya ku bishaka. Bavuga ko babikoze nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umushinga PRISM