Izere Henock Tresor na Arakaza Leo Victor bahize abandi mu bizamini bya Leta
Uwa mbere mu gihugu watsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni Izere Henock Tresor, wigaga muri Es Kanombe/Efotec mu Karere ka Kicukiro, wabonye amanota 98.67%. Ni mu gihe uwabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ari uwitwa Arakaza Leo Victor wigaga ku ishuri rya Wisdom School Musanze