Wari uzi ko abana biga mu mashuri y’incuke batagomba gusibizwa?
Abarimu, ababyeyi n’abayobozi b’amashuri bafite mu nshingano abana biga mu mashuri y’incuke, barasabwa kwirinda gusibiza abo bana kuko binyuranyije na gahunda ya Leta yo kwiga no kwigisha mu mashuri y’incuke. Ibyo ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Amashuri y’Ibanze (REB), Dr. Flora Mutezigaju, mu kiganiro cyateguwe na Minisitiri y’Uburezi, ku mpinduka mu