NIDA yatangije serivisi ziganisha ku gutanga Indangamuntu Koranabuhanga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, cyatangije ku mugaragaro Indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu). Ni indangamuntu izahabwa buri muntu wese utuye mu Rwanda, kuva ku mwana ukivuka, bikazakorwa hemezwa imyirondoro n’ibimenyetso birimo ibikumwe by’intoki, imboni y’ijisho n’ibindi. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza, kugira
