Mu Ntara y’Amajyepfo abantu 53 bapfuye bazize impanuka mu mezi 3
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwa ‘Turindane Tugereyo’ mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi muri Gare ya bishenyi, Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga Boniface, yibukije abantu bose kwitwara neza yaba abanyamaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga . Ni ubukangurambaga bugamije kugabanya umubare w’impanuka zibera mu muhanda ku kigero gishimishije, kandi ko abantu bose bakwiriye kubugiramo uruhare batabuhariye Polisi
