Imyidagaduro ni umurimo: Iterambere rifatika
Mu Rwanda rwo muri iki gihe, imyidagaduro ntikiri ibyo gusetsa abantu gusa cyangwa ibihangano byo ku manywa y’ikiruhuko. Ubu ni umurimo, ni igice gikomeye cy’ubukungu kandi kigaragaza icyerekezo cy’igihugu kirimo kwiyubaka mu buryo bugezweho. Abantu barimo kubona ko imyidagaduro ishobora gutunga nyirayo, ndetse ikanatanga akazi ku bandi. Abahanzi barimo gukora ibikorwa bifite ireme, byinjiza amafaranga