U Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye mu ikorwa ry’inkingo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yakiriye Dr. Mark Feinberg, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi ku Nkingo za SIDA (International AIDS Vaccine Initiative – IAVI). Impande zombi zibanze ku buryo bwo kurushaho kwagura ubufatanye mu bijyanye no guhanga udushya mu ikorwa ry’inkingo, ubushakashatsi bukorerwa ku bantu (clinical research) ndetse
