Ibihugu bya Afurika bikwiye kujya byishakamo ibisubizo by’ibibazo byabyo – Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame avuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano ku Mugabane wa Afurika, hagiye hahangwa amaso amahanga, ariko ko ubu buryo butigeze butanga umusaruro, bityo ko ibihugu byo kuri uyu Mugabane bikwiye kujya byishakamo ibisubizo by’ibibazo byabyo. Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ku